Connect with us

Economy

Airtel-Tigo yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Rayon Sports FC

 668 total views,  3 views today

Ikigo cy’itumanaho mu Rwanda, Airtel yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Rayon Sports FC azamara amezi atandatu ariko ashobora kuzongerwa akagera ku myaka itanu.

Amasezerano hagati ya Airtel na Rayon Sports yashyiriweho umukono imbere y’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2018, ku cyicaro gikuru cya Airtel Rwanda i Remera.

Aya masezerano y’ubufatanye azamara amezi atandatu nyuma impande zombi zabona ko akwiye kwongerwa akaba yagezwa ku myaka itanu.

Airtel Tigo izashyiraho amapaki atandukanye (packs) y’aba ayo guhamagara cyangwa gukoresha internet zizajya zigurwa n’abafana ba Rayon Sports banyuze ahanditsekuri kode Rayon Sports*699#, amafaranga umufana azajya yishyura kuri izi paki hazajya hakurwaho ajya mu kigega cyo gufasha iyi kipe.

Perezida wa Rayon Sports FC, Paul Muvunyi mu ijambo rye yavuze ko bishimiye ubu bufatanye bagiranye na Airtel Tigo kuko bugiye kubafasha kurushaho kwubaka ikipe yabo by’umwihariko bahereye ku bana bato ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports bakungukira kuri izi paki bahamagarana badahenzwe.

Yagize ati “Twishimiye ubu bufatanye tugiranye na Airtel Rwanda, bugiye kudufasha mu rugendo rwo kwubaka ikipe yacu kurushaho duhereye ku bakiri bato, murabizi ko nta academy twagiraga. Abafana ba Rayon Sports nabo bazabyungukiramo kuko bazajya bahamagarana kuri makeya kandi banafashije ikipe yabo mu buryo nabo butabagoye. Rero tugomba gutangira kubashishikariza gukoresha umurongo wa Airtel”.

Philip Amoateng umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, yavuze ko ubu bufatanye buri mu murongo wo kujyanisha ibicuruzwa byabo n’ibyifuzo by’abakiriya kuko Rayon Sports ariyo kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Yagize ati “Rayon Sports niyo kipe ifite abafana benshi mu Rwanda, ugenekereje muri buri rugo harimo byibuze umufana umwe wa Rayon Sports bigendanye n’umubare w’Abanyarwanda batunze telephone. Turizera ko ubu ari uburyo bwo kubongerera imbaraga mugushyigikira ikipe bakunda kandi mu buryo bworoshye butabasaba amafaranga menshi”.

Ku kijyanye nuko iyi kipe yazajya yambara imyenda iriho ibirango bya Airtel, impande zombi zasobanuye ko ibyo ataribyo byihutirwa bagomba kubanza kureba umusaruro ubu bufatanye buzatanga ku mpande zombi muri iki gihe bihaye bakazabona kubiganiraho mu gihe aya masezerano azaba yongerewe.

Perezida wa Rayon Sports FC, Paul Muvunyi ashyira umukono ku masezerano.

Philip Amuateng umuyobozi wa Airtel Tigo ashyira umukono kuri aya masezerano.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

HITAMO

Advertisement
Advertisement
Advertisement

More in Economy