Connect with us

POLITICS

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku mpamvu Kabila atitabiriye inama

 516 total views,  6 views today

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yabwiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ko adashobora kuva mu gihugu kubera ibibazo bihari.

Perezida Kagame yagarutse ku kiganiro bagiranye ubwo yari ayoboye inama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Kane i Addis Abeba muri Ethiopia, yiga ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo nyuma y’amatora ya Perezida aheruka.

Iyo nama yabereye ku cyicaro cya AU ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 16.

Ubwo Kagame yafunguraga iyo nama, yavuze ko Kabila atabashije kuyitabira kubera ko umwuka uri mu gihugu.

Yagize ati “Ubwo nateguraga iyi nama, navuganye na Perezida Joseph Kabila na we mugezaho ubutumire. Yambwiye ko na we yifuzaga kuza ariko kubera umwuka uri mu gihugu bitamushobokera kuza.”

Ngo Kabila yamwijeje “kohereza intumwa zikitabira ibi biganiro, byanashoboka zikatugezaho ishusho y’uko ibintu byifashe n’icyo bifuza ko twabafasha mu byo bashaka kugeraho.”

Perezida Kagame yavuze ko ajya gutumiza iyo nama, yabanje kugisha inama abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika by’umwihariko abo mu bihugu bituranye na Congo ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat.

Yavuze ko abaturage n’abayobozi ba Congo bemera ko ibibazo biri muri icyo gihugu batabyishiboza badahawe ubufasha n’abaturanyi.

Ati “Twatekereje ko byaba byiza kugira iyi nama nyunguranabitekerezo kugira ngo duhe agaciro ibiri kubera muri icyo gihugu kigize umugabane wacu. Abaturage n’abayobozi b’icyo gihugu biteze ko abaturanyi n’ibindi bihugu kuri uyu mugabane bazifatanya nabo mu gushakira igisubizo ibibazo Congo ifite ubu.”

Perezida Kagame yavuze ko abanyafurika igihe badashyize hamwe ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite, baba bari guha urwaho abanyamahanga.

Ati “Iyo tudashakiye hamwe ibisubizo by’ibibao byacu nka gutya, biba ari uburyo bwo guha ikaze abanyamahanga ngo baze kwivanga abe ari bo badushakira ibisubizo. Uburyo bumwe bwo kubyirinda, natekereje ko ari ugukora iyi nama.”

Yashimiye abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) byatangiye gushakira ibisubizo imvururu ziri muri Congo, ashimangira ko nibafatanya bazabona umuti urambye.

Mu matora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’amatora ku wa 10 Mutarama 2019, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Félix Tshisekedi ni we watsinze n’amajwi 38.57%.

Icyakora intsinzi ye ntiyishimiwe na Martin Fayulu na we wari umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wamuguye mu ntege n’amajwi 34.83%, wahise anitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kutakira ikirego cya Fayulu usaba ko amajwi yongera kubarurwa, kuko nta bimenyetso bifatika afite byerekana ko bitakozwe mu mucyo, bunasaba ko intsinzi ya Tshisekedi yemezwa burundu.

Ibintu byarushijeho gukomera ubwo Inama y’abepiskopi gatolika muri icyo gihugu yatangazaga ko ibyabonywe n’indorerezi zayo mu matora bihabanye n’ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora.

Mu gihe abaturage bategereje umwanzuro w’urukiko, hari ubwoba bwinshi ko havuka ubugizi bwa nabi butewe n’abatishimiye ibyavuye mu matora ndetse n’imikirize y’urubanza.

 

Perezida Kagame ubwo yagiranaga ikiganiro na Joseph Kabila i Rubavu muri Kanama 2016
src:igihe

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

HITAMO

Advertisement
Advertisement
Advertisement

More in POLITICS