Connect with us

NEWS

AJPRODHO-JIJUKIRWA yungutse umuyobozi mushya, mu nteko rusange

 585 total views,  3 views today

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere cyane mu rubyiruko AJPRODHO-Jijukirwa, uratangaza ko muri rusange ibyerekeye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bihagaze neza; gusa ngo haracyari ikibazo gikomeye mu burezi bw’u Rwanda.

Mu inteko rusange ya AJPRODHO-JIJUKIRWA yaberemo n’amatora y’urwego rushya rushinzwe kugenzura umutungo kuko byagaragaye ko  abari basanzweho beguye ku mpamvu zabo bwite.

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu n’Iterambere ry’ Urubyiruko AJPRODHO Jijukirwa uvuga ko binyuze muri uru rubyiruko rwakanguriwe kurwanya ihohoterwa no kudahutaza uburenganzira bwa muntu, bazatanga ubutumwa buzagera ku babyeyi ,mu miryango no mu rundi rubyiruko ndetse ngo bashyizeho n’ama club yo kurwanya ihohoterwa iryariryo ryose cyane cyane irishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore.

Ibi byagarutsweho na Bwana Muhigirwa Louis, umuyobozi wa AJPRODHO-Jijukirwa nyuma y’inama rusange yahuje abanyamuryango b’uyu muryango kuri iki cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2019 ubwo bareberaga hamwe uko ibikorwa bagezeho mu mwaka ushize mu kurengera ibikorwa bya muntu, kugeza ubutabera n’ubwunganizi mu mategeko kuri bose cyane cyane urubyiruko, kongerera ubushobozi urubyiruko n’iterambere muri rusange.

Muhigirwa avuga ko muri iki gihe n’ubwo hakozwe byinshi mu Rwanda mu guteza imbere no kongera umubare w’abitabira amashuri, ngo hari ikibazo cy’uko ireme ry’uburezi bahabwa riri hasi ku buryo hakwiye no kugira igikorwa kugira ngo ireme ry’uburezi bahabwa na ryo ribe ryiza.

Muri aya matora kandi byaje kugaragara ko mubari ku buyobozi hari harimo umugore wari umubitsi (Comptable), naho umugabo we akaba umugenzuzi, ibirero twaje gusanga bidakwiye ariyo mpamvu twatoye.

Agira ati “Byateje umugore ari umubitsi, umugabo we akamubera umugenzuzi, twaje gusanga bidakwiye tubona ko bizaduteza igihombo duhita dufata umwanzuro wo gutora abandi mu rwego rwo kwirinda igihombo cyaza kidutunguye”.

Ibikorwa AJPRODHO-JIJUKIRWA ikora mu kuzamura Urubyiruko

AJPRODHO-JIJUKIRWA ifasha urubyiruko cyane cyane kwihangira imirimo kuko ubu bamaze kuvana urubyiruko mu bukene rugera ku bihumbi icyenda (9.000).

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

HITAMO

Advertisement
Advertisement
Advertisement

More in NEWS