Connect with us

NEWS

NBA: Perezida Paul Kagame yitabiriye ibiganiro byabagize Inama y’Ubutegetsi muri Shampiyona

 591 total views,  3 views today

Perezida Paul Kagame yitabiriye umusangiro w’abagize Inama y’Ubutegetsi muri Shampiyona ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), abasangiza uko u Rwanda rwahanganye n’ingaruka za Jenoside yarushegeshe bikomeye.

Uwo musangiro wabereye i New York ku wa 11 Mata 2019, witabiriwe n’abarimo abayobozi b’amakipe muri NBA na ba nyirayo.

Mu kiganiro yatanze, Umukuru w’Igihugu yasangije abitabiriye iki gikorwa urugendo rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni.

Kagame yavuze ko “Mu myaka 25 ishize, igihugu cyageze ahabi, cyarashegeshwe mu mfuruka zose. Nta rwego rw’abikorera rwari ruhari, nta serivisi za guverinoma zatangwaga; yari amaraso atemba igihugu cyose.’’

Yakomeje avuga ko “Buri kintu cyose cyari gikenewe byihutirwa ariko imbogamizi ikomeye yari ni he dukwiye gutangirira? Twahereye ku busa, dutangira guterateranya, twongera guhuza abantu, ubutabera, umutekano no kubaka amashuri.’’

Mu myaka 12, u Rwanda rwashyizeho uburyo bwarwo gakondo bwo gutanga ubutabera binyuze muri Gacaca, aho abaturage b’inyangamugayo bahawe inshingano zo guca imanza.

Binyuze mu Nkiko Gacaca, abagera kuri miliyoni ebyiri bahawe ubutabera, bamwe barakatirwa, abandi bagirwa abere.

Perezida Kagame yagaragaje ko byari bigoye kuko “Hari aho abantu bishe ababyeyi, abana n’abagore babo. Twari dufite sosiyete iteye gutyo ku buryo guhuza abo bantu ibitari byoroshye. Iyo dusubije amaso inyuma dusanga ubumwe n’ubwiyunge buhagaze aheza kuko abagize uruhare muri jenoside baraburanishijwe, abayikorewe bemera gutanga imbabazi.’’

Yifashishije izindi ngero yagaragaje uko igihugu cyubakiye ku musingi udaheza aho abagore bahezwaga mbere ubu bagize 61.25% mu badepite bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda na 5o% ku bari muri guverinoma.

 

Perezida Kagame yasangije abayobozi ba NBA uko igihugu cyatembaga umuvu w’amaraso cyiyubatse kuva mu myaka 25 ishize

U Rwanda kandi rushimwa uko rwubatse uburyo bworohereza abashoramari gukorera ku butaka bwarwo kuko Raporo ya Banki y’Isi ya ‘2019 World Bank Doing Business’, yarushyize ku mwanya wa 29 ku Isi, mu gihe muri Afurika rwaje ku wa kabiri mu bihugu byorohereza ishoramari.

Perezida Kagame yavuze ko “Gukorera ishoramari mu Rwanda biroroshye, umutekano n’umutuzo w’abantu urahari. Byabaye urugendo rurerure ariko hari intambwe yatewe.’’

U Rwanda rwashyize imbaraga mu burezi aho mu ngengo y’imari yarwo agera kuri 15% ashyirwa mu burezi, arenga 15% mu buzima, asigaye agashyirwa mu buhinzi, ibikorwa remezo n’ibindi.

Yakomeje avuga ko “Intego y’u Rwanda ni uburumbuke kandi dukeneye gufatanya n’umugabane wacu wose.’’

Perezida Kagame yagaragarije abayobozi b’amakipe muri NBA ko “Imiryango ya Afurika ku bashaka kuyikoramo ishoramari irafunguye kuko ifite byinshi yatanga. Ntimutegereze, mushore imari muzamukane na Afurika. Icyizere ni cyo gihuza ibintu hamwe.’’

Mu guteza imbere Basketball, NBA yaguriye imbibi muri Afurika aho ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIBA), yatekereje gutangiza Irushanwa ry’amakipe 12 ryiswe ‘Basketball Africa League (BAL)’.

Ubufasha buzatangwa bukubiyemo amafaranga, gutoza abakinnyi, guhugura abatoza n’abasifuzi no kubaka ibikorwa remezo bizifashishwa muri BAL.

Biteganyijwe ko ibihugu icyenda birimo Angola, Misiri, Kenya, Maroc, Nigeria, u Rwanda, Sénégal, Afurika y’Epfo na Tunisia, bizatangira guhatana muri Mutarama 2020.

 

Umunyamakuru wa CNN, John King ni we wayoboye ikiganiro cyatanzwe na Perezida Paul Kagame

 

Perezida Kagame yavuze ko urugendo rwo kwiyubaka rwari rurerure ariko hari intambwe yatewe

 

Umusangiro wabereye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 

Perezida wa NBA, Adam Silver, ageza ijambo ku bari bitabiriye iki gikorwa

 

Perezida Kagame aramutsa Adam Silver uyobora NBA

 

 

Perezida Kagame aganira n’Umuyobozi wa NBA, Adam Silver (ibumoso) hamwe n’Umuyobozi wa Toronto Raptors ibarizwa muri Shampiyona ya mbere ku Isi muri Basketball, NBA, Masai Ujiri (iburyo), wanagize uruhare mu ivugururwa ry’ikibuga cyo kuri Rafiki i Nyamirambo

 

Perezida Kagame ari kumwe na Stan Kroenke nyiri Denver Nuggets n’Umuhungu we Josh Kroenke. Stan Kroenke ni nawe waguze Arsenal yo mu Bwongereza

Amafoto: Village Urugwiro

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

HITAMO

Advertisement
Advertisement
Advertisement

More in NEWS