Akarere ka gatsibo kagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kabagaragariza ishusho y’akarere mu mihigo ya 2018-2019 igenda igera ku musozo aho igeze ishyirwa mu bikorwa.
Muri iki kiganiro cyabanjirijwe no gutembereza imwe mu mihigo akarere kasinyiye kuzesa muri uyu mwaka, aho hasuwe abatishoboye batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo ibiraro by’inka ndetse n’isoko bu bakiwe ndetse n’umuriro w’amashanyarazi bagejejweho.
Aganira n’itangazamakuru umwe mu batujwe muri uyu mudugudu yavuze Ikibazocyo kutabonera kugihe umuganga w’amatungo dore ko hari igihe inka zirwara bikagorana kumubona.
Agira ati”Mubyukuri turifuza kugira abavuzi b’amatungo kuko hari igihe inka irwanda indwara runaka, uwo muganga yatinda kuhagera ugasanga inka irahazahariye. Ariko abaye atwegereye yayivura itarazahara cyane”
Ikindi kibazo abanyamakuru babaije ni ikijyanye no kuba inka zarafatirwaga mu kigo cya gisikare cya Gabiro zikagurishwa amafaranga yose bakayashyira mu isanduka ya leta bigashobora kuba byateza aborozi igihombo.
Umuyobozi w’akarere yavuze ko bajya gufata uyu mwanzuro babanje kwihaniza aborozi bababwira ko mu kigo hagenewe ibijyanye na gisirikare gusa , Atari aho kuragirira inka dore ko bifatwa nko kuvogera ariko ubu nta borozi bakijyanamo inka nyuma yo guteza cyamunara amwe mu matungo yafatirwagamo.
Ubu ikigo cya Gabiro ubu cyemereye aborozi kujya kwahiramo gusa aho gushorayo amatungo ngo ajye kurisha mu kigo.
Ikindi kibazo nicya aborozi bo muri koperative ya kibondo bavuga ko batakaza amafaranga menshi bishyura umuriro aho basabye abayobozi kubakorera ubuvugizi ku kigo gishinzwe ingufu no gukwirakwiza amashanyarazi, bakabagabanyiriza amafaranga batakaza ku muriro.
Ubuyobozi bwabijeje ko ubuvugizi bwatangiye kubukora aho bategereje icyo RURA izabasubiza kuri icyo kibazo.
Kalisa claude uwihanganye
Mwambanews.rw