
8,141 total views, 3 views today
Guhera muri 2016 ubwo ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Biyaga bigari ( CEPGL)byari bimaze igihe gito bihagaritse gutanga imisanzu yabyo ari nayo yari uwutunze ahanini, buri gihugu cyahise cyiyemeza kuba cyihembera abakozi bacyo, ariko kuri uyu munsi, RDCongo n’u Burundi nibyo bigihemba abakozi babyo, mu gihe abo ku ruhande rw’u Rwanda baheruka umushahara muri Kamena 2018.
Ubwo, mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2019, twari mu gikorwa cyo kwegeranya amakuru ku mikorere ya CEPGL muri uyu mwaka wa 2019, amakuru y’ibanze twahawe n’abo twaganiriye yavugaga ko abakozi b’uyu muryango w’ubukungu bamaze umwaka badahembwa, mu gihe bagenzi babo bo ku ruhande rw’u Burundi n’urwa RDC bo bakomeje guhembwa n’ibihugu byabo.
Mu kiganiro twagiranye kuri telefoni kuwa 29 Mata 2019 n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije wa CEPGL ushinzwe imari, Nsanzurwanda Epimaque, yahamije icyo gihe ko aya makuru ari impano agira ati “ nubwo atari jye wabahaye aya makuru y’ibanze , ariko si inkuru mbarirano kuko ibyo mwabwiwe ari impamo”.
Nsanzurwanda yagarutse muri make ku mateka yagejeje aho bamwe mu bakozi b’uyu muryango batagigembwa, by’umwihariko ab’uRwanda, maze agira ati, “uyu muryango ugishingwa muri 1976, buri gihugu mu biwugize aribyo u Burundi, RDC n’u Rwanda byiyemeje kujya bitanga umusanzu ari nawo wavagamo imishahara y’abakozi muri rusange n’andi mafaranga yo ku gutunganya ibikorwa binyuranye by’umuryango”.
Yakomeje avuga ko guhera mu mwaka wa 2014, ibihugu uko ari bitatu byahagaritse gutanga imisanzu yabyo ndetse byagera mu mwaka wa 2016, n’abandi baterankunga barimo Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi ( EU) nabo baje guhagarika inkunga yabyo.
Ku birebana n’uko buri gihugu cyari cyiyemeje kwishyura imishahara y’abakozi bacyo nyuma yo guhagarika itangwa ry’imisanzu, Nsanzurwanda yagize ati “ mu nama yahuje Perezida Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wacyuye igihe wa RDC, Joseph Kabila, muri Kanama 2016 ,mu Mujyi wa Gisenyi, baganiriye ku ngingo zinyuranye zirebana n’isubukurwa ry’imishinga ya CEPGL, ndetse n’ikibazo cy’imishahara y’abakozi kiganirwaho”.
Yakomeje avuga ko hemejwe ko “mu gihe inama y’abaminisitiri yaba itaraterana, ibihugu bigize CEPGL byagombaga gukomeza guhemba abakozi babyo bakorera uwo muryango”.
Icyakurikiyeho, nkuko Nsanzurwanda abisobanura ,” ibihugu uko ari bitatu bigize CEPGL byatangiye guhemba abo bakozi babyo, gusa, ku ruhande rw’u Rwanda biza guhagarara muri Kamena 2018 nta bisobanuro abakozi bahawe”.
Nyuma y’ihagarikwa ry’imishahara , bamwe mu bakozi b’u Rwanda ngo bagiye begura harimo n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije wa CEPGL ushinzwe imari ariwe Liliane Gashumba waje gusimburwa by’agateganyo na Nsanzurwanda Epimaque.
Kuri ubu, abakozi ba CEPGL ku ruhande rw’uRwanda basigaye ni bane (4).
Twifuje kumenya uburyo aba bakozi babayeho mu gihe bamaze igihe cy’umwaka wose badahembwa, Nsanzurwanda adusubiza agira ati “ mu gihe bari ku kazi kandi badahembwa, birumvikana ko ubuzima bubakomereye”.
Ku birebana n’uko haba hari icyizere ko ikibazo cyazabonerwa umuti vuba, Nsanzurwanda yagize ati “ icyizere kirahari kuko ubwanjye mbikurikiranira hafi muri Ministeri( MINAFET)”.
Nyamara twongeye kuganira nawe muri uku kwezi kwa Kamena 2019 , adusubiza agira ati “ ikibazo kiracyari ibubisi kuko ntakirahinduka. Ntacyo nakivugaho kuko dutegereje igisubizo kuri Minisiteri idukuriye ( MINAFET ndlr)”.
Mu kiganiro kigufi kuri telefoni twagiranye ku wa 30 Mata 2019 n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwerarane n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier yatwemereye ko iki kibazo cy’imishahara y’abakozi ba CEPGL ku ruhande rw’uRwanda gihari.
Ariko, icyo gihe yatwijeje ko kirimo gushakirwa umuti hamwe n’izindi ngamba zose zatuma ibikorwa n’imishinga ya CEPGL bisubukurwa muri rusange, nubwo nyuma y’ameze hafi abiri nta na kimwe kirakorwa cyangwa ngo gitangarizwe abakozi mu rwego rwo kubaha icyizere.
Twabajije Amb Nduhungirehe niba aba bakozi bakwizera guhembwa mu ngengo y’imari ( 2018-2019)izarangirana na Kemena 2019 , cyangwa niba bazategereza guhembwa mu Ngengo y’Imari 2019-2020, Amb. Nduhungirehe yagize ati “ntitwabizeza ngo bazahembwa ejo cyangwa ejobundi, ariko turakora uko dushoboye kugira ngo ikibazo gikemuke mu gihe cya vuba”.
Tumubajije impamvu ibindi bihugu byo byakomeje guhemba abakozi babyo, nabwo yagize ati “biragoye guhemba abakozi badakora, ariko ubu hashyizweho Komite ihuriweho na Minisiteri zitandukanye yiga ku bibazo byose birebana no gusubukura ibikorwa bya CEPGL muri rusange ndetse n’abo bakozi bagahembwa”.
Yavuze ko iyi Komite ikuriwe na MINFET. ihuruiweho na Minisiteri zitandukanye nka Minisiteri y’Ubutabera( MINIJUST), Minisiteri y’Ibikorwa remezo ( MININFRA) ndetse na Minisiteri y’Ibidukikije.
Ubwo twandikaga iyi nkuru , twagerageje kuvugisha Amb Nduhungirehe ngo tube twamubaza ikimaze gukorwa kuri iyi dosiye, ariko telefoni ye ngendanwa ntiyabasha kuboneka. Gusa, kugeza uyu munsi muri Kamena 2019, icyizere cy’abakozi kiri hasi.
Abo bakozi bane muri CEPGL bavuga ko bakomeje kwitabira imirimo yabo, ndetse n’ubwo twaganiraga na Nsanzurwanda Epimaque muri Mata2019 yari yagize ati “n’ubu tuvugana ndi mu nama ahitwa Nemba-Gasenyi aho twiga ku mushinga w’ubuhinzi mu Kibaya cya Rusizi”.
Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Biyaga Bigari (CEPGL) washinzwe muri 1976 biturutse ku gitekerezo cy’uwahoze ari Perezida wa Zaἴre ( RDC kuri ubu), Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Zabanga.
Uyu muryango w’ibihugu bitatu byahoze byarakolonijwe n’Ububiligi bikitwa Congo belge-Rwanda-Urundi bihuriye ku mishinga inyuranye y’ubukungu, ingufu ,ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Urwikekwe hagati y’ibihugu n’intambara z’urudaca zaranze imyaka ya nyuma ya 1994, kimwe n’imitwe y’abantu bitwaje intwaro ikirangwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari ni bimwe mu mpamvu zikomeye mu byadindije iterambere rya CEPGL.
Mu gihe ubushake bwa politiki bwatera intambwe igaragara kugira ngo uyu muryango ubyutse umutwe, abaturage bo Karere k’Ibiyaga Bigari babyungukiramo cyane, ndetse n’umutekano usesuye kimwe n’iterambere rirambye bikaba byagaruka mu karere. Hagati aho , igihugu cya RDC cyo kiranasaba kujya mu muryango wa EAC, nyamara no muri CEPGL imikorere igicumbagira.
Jean Louis KAGAHE

HITAMO


