Inama igiye kuba bwa mbere mu Rwanda ya CHOGM yiteguweho kwinjiza asaga miliyoni $700 mu bikorwa by’ubucuruzi bizagirira akamaro abikorera.
Iyo nama yigeze no kubera mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda muri 2007 izahuza abantu barenga 7000 bari inararibonye mu bucuruzi n’ishoramari kuburyo hiteguwo ko hazaba amasezerano hagati y’abacuruzi harimo n’abo mu Rwanda.
Abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bo mu bihugu bivuga Icyongereza bazitabira iyo nama izaba muri Kamena kuva itariki 22-27 kugera 22020.
Uyu munsi tariki 13 Werurwe 2020 habaye inama hagati y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’abikorera, bareberahamwe uruhare rwa buri wese bagira mu kwitegura iyo nama n’amasezerano ashobora kuzaba.
Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru wa RDB, yabwiye abikorera ko bakwiye kubyaza umusaruro iyi nama n’abashoramari bazayitabira.
Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi n’Imari cy’iKigali (KIFC), biteguye ko kizagirana amasezerano n’abashoramari nk’ikigega kizaba gihuriye abacuruzi kizaba kirimo amafaranga yabo.
“Twashyizeho nka Leta ikigo cyitwa Rwanda Finance kizadufasha kumenyekanisha uRwanda nk’igicumbi mpuzamahanga, aho ibigega bitandukanye bishobora gucururiza amafaranga, bakaba baza muri KIFC.”
“Hari abashaka kujya mu bwubatsi, hari imishinga ikomeye turimo gukorana nabo ariko hari n’ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro turimo gukorana nabo, byose twifuza ko tubirangiza mu gihe cya CHOGM.”
Abikorera bazajya biyandikisha kuzitabira CHOGM banyuze mu bunyamabanga bw’iyo nama bukorera Camp Kigali.
Iyo nama izagirira akamaro abanyarwanda bafite ibikorwa birimo amahoteli, ibitwara abagenzi, ubukerarugendo n’ibindi.
Robert Bapfakurera, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, yasabye abacuruzi n’abashoramari bikorera kuzagaragaza ubunyangamugayo mu bucuruzi bwabo.
“Abantu bakwiye gukora bakungukira muri iyi nama, ariko bagasiga izina ryiza mu Rwanda.”
Alphonsine Mirembe, Umuyobozi w’Ubunyamabanga bwa CHOGM, yavuze ko hateguwe amahugurwa y’abazakora muri iyo nama kugirango izagende neza.