Connect with us

Economy

Chad yishyuye ideni ry’Angola ibashumbushije amashyo y’inka

 625 total views,  3 views today

Nk’ibyari bimaze imyaka bitagikoreshwa mu bucuruzi muri Afurika aho byari bisanzwe bikoreshwa, igihugu cya Chad cyemereye icy’Angola amashyo y’inka nk’inyishu y’ideni kibarimo.

Chad ubundi isanganywe ideni ry’Angola ringana na miliyoni ijana cyangwa $100 miliyoni kitari gishoboye kwishyura mu buryo busanzwe hakoreshejwe ayo mafaranga y’Amanyamerika.

Ubu Chad imaze kugeza inka zitari izi inzungu zigera ku 1000 ikoresheje ubwato bwazigejeje mu murwa mukuru w’Angola witha Luanda.

Buri nka izoherezwa nk’ishyu y’iryo deni muri Angola irahabwa agaciro k’amadolari y’Amerika angana n’igihumbi magana atatu na mirongo itatu na tatu cyangwa $1333.

Chad izohereza inka zigera kuri 75000 muri Angola mu gihe cy’imyaka 10 kugirango ibe yamaze kwishyura ideni irimo icyindi gihugu kigize Afurika.

Mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe 2020 Chad izongera yohereze inka zigera kuri 3500 mu rwego rwo kwubahiriza amasezerano ifitanye n’Angola bemeranyijeho muri 2017.

Angola yemeye kwishyurwa hakorereshe iyo nyishyu yo kuyishumbusha inka igamije ko yarushaho kwongera umubare w’inka ifite no kurushaho kwagura ubworozi bw’inka bwayo.

Ibyo biteganyijwe ko bizafasha icyo gihugu kugabanya ubukene mu baturage bacyo batewe no kumara igihe kinini batabone imvura.

Angola ifite abaturage basubijwe inyuma mu bikorwa by’iterambere n’intambara yamaze imyaka 27 nyuma yaho kiboneye ubwigenge.

Chad yo ni kimwe mu bihugu bimaze kwagura ubworozi’ bw’inka bigereranya ku n’inka miliyoni 94 muri zo icyo gihugu cyohereza gucuruza mu mahanga inka 30 kw’ijana y’icyo zitunze.

Nk’igihugu kandi gifite risansi (oil) gikomeza guterwa umutekano muke n’abarwanyi b’Abisiramu bituma kidatera imbere neza.

 

 

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

HITAMO

Advertisement
Advertisement
Advertisement

More in Economy