Urwunge rw’amashuri rwa APE Rugungu bibutse ku nshuro ya 28 abari abakozi baho n’abari abanyeshuli bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Kamena 2022, mu rwunge rw’amashuri rwa APE Rugungu ruherereye mu mujyi wa Kigali aho igikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka humviswe ubuhamya bw’umubyeyi uri mu kigero cyimyaka 58 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wavuze uburyo Interahamwe n’abasirikare ba Habyarimana bahiciye Abatutsi benshi, ariko ngo ingazo za RPF zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame zaje kubarokora.
Abiga muri GS APE Rugunga bahuriye mu muryango wa AERG basomye amazina yabazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 basaga 80, barimo Abarimu, Abayobozi, Abakozi ndetse n’Abanyeshuri bigaga muri GS APE Rugunga.
Bakomeje basaba buri muntu wese kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bityo bakayirandurana n’imizi yayo yose kugira ngo turusheho kwibuka twiyubaka.
Madame Dusingizimana Mediatrice, ni umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya GS APE Rugunga yavuze ko nk’ababyeyi barerera muri iki kigo bashimira cyane Ingabo za APR zashoboye kurokora Abanyarwanda mu rugamba rutari rworoshye, zibasha gukura abanyarwanda mu mwijima zikabashyira mu mucyo.
Akomeza avuga ko mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri icyo kigo, barateganya kuhashyira urwibutso ndetse bakazandikaho n’amazina y’abo.
Agira ati”Ni ukuri turashimira ingabo z’u Rwanda zabashije kudukura mu icuraburindi, ndababwiza ukuri ko mu ngengo y’imali yacu y’umwaka utaha tuzubaka urwibutso rwabazize Jenoside hano mu kigo cyacu ku buryo umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 tuzaba twararurangije ndetse hariho n’ amazina yabo”.
Bwana Ngoga Christian intumwa ya Ibuka ku rwego rw’Igihugu wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa,mu ijambo rye yashimiye Leta yashyizeho gahunda yo kwibuka. Yasabye ababyeyi kwigisha abana amateka kugira ngo babikuremo amasomo anashimira Leta idahwema gufasha abacitse ku icumu.
Yanasabye kandi abantu bose gushyira hamwe bakarwanya ingengabitekerezo ya jenoside ndetse anasaba abazi ahakiri imibiri y’abazize Jenoside kuherekana kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

Abiga muri GS APE Rugunga bahuriye mu muryango wa AERG basomye amazina yabazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Madame Dusingizimana Mediatrice, ni umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya GS APE Rugunga

Bwana Ngoga Christian intumwa ya Ibuka ku rwego rw’Igihugu wari umushyitsi mukuru

ifoto y’urwibutso