Connect with us

Latest News

Menya ibintu wakorera umukobwa akakwiha wese

 3,998 total views,  6 views today

Hari ibintu bito bito umusore aba agomba gukorera umukobwa bakundana ku buryo ntawundi yakwifuza kumurutisha cyangwa ngo yifuze kumuca inyuma.Ni byo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru

1.Kumugenera impano

Singombwa ngo wiyemere cyangwa utange n’ibyo udafite ariko gira igihe runaka umutungure umuhe impano. Gukundana n’umukobwa imyaka runaka nta mpano umuha rwose ni ubumenyi buke mu gutereta abahungu benshi bibitseho. Impano ishimisha umukobwa si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana. Keretse iyo ari babandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y’abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko nta gahunda ndetse n’urukundo agufitiye.

2.Kumusohokana

N’ubwo ubukungu bw’abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa biramunezeza. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana, akumva yabigusaba akubura aho ahera. Hari n’abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.

3.Guhora umubwira ko umukunda

N’ubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi ,abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira I love you cyangwa je t’aime fort,biramushimisha cyane.
Uzabibwirwa n’uko uzabimubwira ukabona ibyishimo biramusaze ndetse akabigusubirishamo kenshi.

4.Kumubwira ko muzarushinga

Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w’ubukwe bwe:Uko azaba yambaye ,imodoka nziza azagendamo n’umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,…Ikintu gishimisha umukobwa cyambere ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w’urugo mukabana akaramata. Siwe urota ubivuga. Nubwo atabiguhingukiriza, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk’abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

HITAMO

Advertisement
Advertisement
Advertisement

More in Latest News